Uriho Kubw’Impamvu

Uriho Kubw’Impamvu
“Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana”(Ibyakozwe n’Intumwa 26:16).

Nk’Umukristo, ni ngombwa ko umenya ko Imana yageneye ubuzima bwawe ubwiza ; yakugenye, kubw’umugambi wayo, kubw’umukoro runaka. Wabyawe kubw’impamvu ; Imana yagushyize ku isi kubera impamvu ; hariho umugambi runaka uzwi w’ubuzima bwawe.

Ushobora kubaza uti “None se umugambi wanjye ni uwuhe ? Ni kuki ndi hano ?” Kugira ngo ubone ibisubizo kuri ibi bibazo, ugomba kubanza ugasobanukirwa icyo ”umugambi” ari cyo. Umugambi ni igitekerezo cyangwa icyifuzo gishyirwa mu bitekerezo nk’ intego werekezaho imbaraga zawe. Ni impamvu isobanutse izwi ; ni impamvu ikintu runaka kibereyeho.

Yesu yaje mu isi kubw’umugambi runaka uzwi kandi ntiyashidikanyaga ku mugambi we. Muri Yohana 10:10, yagaragaje uyu mugambi we : “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Yari azi ko ataje mu isi gutyo gusa kwirebera ngo maze ubundi apfe ; ubuzima bwe bwose bwari bukurikiranye umugambi runaka – wo gukiza no gutanga ubuzima ku bantu bose.

Muri Yohana 20:21, Umwami yaravuze ati “… Amahoro abe muri mwe : uko Data yantumye, ni ko nanjye mbatumye.” Uyu niwo mugambi wawe none ; woherejwe kugeza ku bantu bose Ubutumwa bwiza bw’ubuzima. Wa munsi wahaga umutima wawe Kristo, na We yaguhaye uburyo bw’imitekerereze ye maze aguhindura umukiza nka We : “Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu, kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka” (Obadiya 1:21). None rero, reka ubuzima bwawe bwose bukurikirane uyu mugambi ; gira ishyaka ryo
gushimangira Ubwami bw’Imana mu mitima y’abantu, no kwaguka kwabwo kugeza ku mpera z’isi. Muri ubwo buryo, ubuzima bwawe buzafata ubundi busobanuro bushya.

Ijambo ryo Kwatura

Ndi Umukristo w’umuvugabutumwa, ndi mu butumwa buva ku Mana ngo ngere kandi mpe ubuzima abantu bose kubw’ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo. Nanze kurengwa n’ibibazo by’ubu buzima ahubwo nitangiye wese gukurikirana umugambi w’Imana.
Gucengera Ijambo
1Yohana 3:8
Yesaya 42:5-7

  Inkuru Bijyanye
1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga Igitekerezo
  • Andika Hano



  • BETHESDA HOLY CHURCH


    G 9 Avenue Gisozi, Kigali RW   I  Phone: +250.788.519.044  / +250.788.478.487   I  Email : info@bethesdaholychurch.com

    CONTACT US