Ubushobozi Butagira Umupaka

“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo ” (Umubwiriza 3:11).
Ijambo ryasobanuwe ngo “igihe cy’iteka” hejuru ni Igiheburayo “olam” bisobanuye indunduro cyangwa iteka ryose. Imana ibana n’umuntu kandi ikamubwiriza gutegeka isi ye, kuko yashyize ubuziraherezo mu mwuka w’umuntu. Nta mupaka uri ku bintu cyangwa ubushobozi umwuka w’umuntu ushobora kugeraho. Imana yashyize ubuziraherezo mu mitima y’abantu kugira ngo babashe kugira iyerekwa rinini bidasanzwe, kwitegereza no guhanga.
Kera mu Isezerano rya Kera, Umwami yabwiye Yosuwa ati “Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose” (Yosuwa 1:3). Nyamara, mu Isezerano Rishya ntabwo ukeneye “gukandagira” ku butaka ngo ubwigarurire. Uri aho uri ubasha kwigarurira ibyawe mu mwuka wawe binyuze mu magambo.
Imigisha yose ukeneye mu buzima iri muri wowe imbere. Impinduka ukeneye igomba gutangirira muri wowe imbere. Ugomba gutunga bitangiriye muri wowe imbere. Ikintu utarigarurira mu mwuka no mu buryo bufatika kizagucika. None uyu munsi, ni iki ushaka ? Ese ni akazi ? Cyangwa ni amafaranga yo gukora ubucuruzi runaka ? Banza ubibone muri wowe imbere. Niba udafite ako kazi cyangwa ayo mafaranga muri wowe imbere, ntabwo uzigera unabibona mu buryo bufatika.
Ijambo ry’Imana rikuzanira ishusho y’ibyifuzo byawe ; ishusho y’ibintu bishoboka. Nubona ayo mashusho, ni ngombwa ko usingira icyo ubona. Kwizera ni ikimenyetso cy’ ibyiringiwe ; ibyo byiringiwe ni ishusho y’icyifuzo cyawe. Iyo wemeye, ukatura kandi ukakira ukuri kw’ibyo wabonye, birashimangirwa.
Nta mupaka uri ku bintu ubasha gutunga biturutse muri wowe imbere. Mu Itangiriro 13:15, Umwami yabwiye Aburamu (waje guhinduka Aburahamu nyuma) ati “…Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose” Mu kwizera, Aburahamu yasingiriye isi yose mu mwuka we. Imana yaguteguriye imigisha ikomeye muri ubu buzima, ariko kugira ngo uyinezererwe ugomba kubanza kubonesha umwuka wawe hanyuma ukayigarurira.
Isengesho
Data mwiza, ngushimiye umucyo wawe umpa kumenya no gusobanukirwa gukomera kw’imbaraga zawe zikora muri jye ! Urakoze kubw’imigisha yose mfite muri Kristo Yesu ; ndayimenye kandi ndayisingiriye mu kwizera mu Izina rya Yesu. Amen.
Gucengera Ijambo
2 Abakorinto. 4:18
2 Abakorinto. 3:18

  Inkuru Bijyanye
1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga Igitekerezo
  • Andika Hano

  • Bethesda Audio
    inyigisho


    BETHESDA HOLY CHURCH


    G 9 Avenue Gisozi, Kigali RW   I  Phone: +250.788.519.044  / +250.788.478.487   I  Email : info@bethesdaholychurch.com

    CONTACT US