Umubyeyi cyangwa umukobwa uje muri Betesida akennye, ahinduka umukire ku mubiri no mu mwuka


Umushumba w’Itorero Betesida, Bishop Albert Rugamba ashimira uruhare rw’aba ‘Mama’ n’abakobwa mu iterambere ry’Itorero

Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore buri wa 08 Werurwe, aba “Mama” n’abakobwa mu Itorero Ryera Betesida nabo ntibatangwa.
Ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe, bibutse ibitangaza Imana ihora ikorera ababyeyi n’abakobwa bitabira amateraniro ya buri wa gatatu w’icyumweru muri Betesida (Bethesda Holy Church), riherereye hafi y’ahitwa mu Gakinjiro ka Gisozi.
Umuyobozi w’aba “Mama” n’abakobwa mu Itorero Betesida, Rutazana Francine avuga ko abenshi baza barushye kubera ibibazo by’uburwayi, ubukene, gupfusha, kutabyara, kubura umugabo, gutandukana n’umugabo,…ariko mu gihe gito ibyo bibazo byose bigakurwaho.
Mme Rutazana avuga ko iyo umuntu yemeye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, “abasha kurindirwa mu isi” agahabwa n’ibyo akeneye mu mibereho ya buri munsi, ariko akabasha no gutera imbere mu buryo bw’Umwuka kuko ari cyo kizamugeza mu Ijuru.
Ashingira ku ijambo riri muri Yohana 17:9, aho Umwami Yesu yasabaga Data wa Twese, asabira abamwemeye ati :“Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe”.
Umwami Yesu akomeza agira ati :” Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi(Yohana 17:15)” ; ikaba ari impamvu ababyeyi n’abakobwa bavuga ko iyo basabye kurindwa no gukira ibyago byose byo mu isi bishoboka.

Umubyeyi bakunze kwita Mama Clarisse yari yarazahajwe n’indwara ya Hepatite(umwijima) nk’uko impapuro zo kwa muganga zibigaragaza ; amafaranga ngo yari yaramushizeho kubera kujya kwivuza ; ariko nyuma yo kumvira ijambo ry’Imana muri Betesida, ngo yaragiye arapfukama arasenga.
Mama Clarisse ngo yagize ati :”Mwami Yesu, ko nzi ko amaraso yawe adashobora kugira ubwandu muri yo, kandi nanjye nkaba ndi amaraso yawe nk’uko mbyizeye ; kuki amaraso yawe ari yo yanjye arimo ubwandu ?”
Mama Clarisse yamaze gusenga atya asubira kwisuzumisha hepatite kwa muganga, umuganga arebye amuburamo ubwandu bwa Hepatite. Yaragarutse yereka iteraniro ko ari muzima, ndetse ubu ashobora kubyina “igisirimba” n’ubwo ashaje.
Icyakora ababyeyi n’abakobwa muri Betesida ngo ntibibagirwa ko umuntu wese ku isi ari umugenzi, kandi kubona ibyiza by’isi bitabatera kudamarara ; aho bavuga ko ibi ari iby’akanya gato.
Umuyobozi w’Amateraniro yo kuwa gatatu, Nkulikiyinka Marie Claudine agira ati :” Kera twajyaga mu ‘kabyiniro’ tukanywa za byeri, ariko twasanze ibi ari ibyishimo by’akanya gato”.
Umushumba Rev Jeanne Rugamba

Umushumba mu Itorero Betesida, Rev Jeanne Rugamba nawe asaba abakristo muri rusange n’ababyeyi by’umwihariko, kubaka aho bajya (ari ho mu ijuru) kuruta kubaka aho bava(ari ho mu isi).
Akomeza agira ati :”Icyakora iyo umaze kumenya ibi, icyo nakubwira ni uko amafaranga atabuze ku Mana ahubwo yabuze abantu bayisanga by’ukuri kugira ngo ikorane nabo”.
Rev Jeanne Rugamba avuga ko ari umuhamya w’ibitangaza Imana yakoze, kuko ngo yashoboje abakristo ba Betesida kwiyubakira urusengero rufite agaciro ka miliyari 1.5 Frw, nta muterankunga wo hanze wabigizemo uruhare.

Umushumba Mukuru w’amatorero ya Betesida, Bishop Albert Rugamba
Umushumba w’amatorero ya Betesida, Bishop Albert Rugamba nawe aravuga ibijyanye n’abagore n’abakobwa bavuga ko ari abakiristu ndetse n’abaharanira kuyobora abandi.
Umushumba Rugamba arasobanura ukwiye kwitwa Umushumba w’itorero uwo ari we. Ati :”Muri iki gihe abantu benshi barimo kumaranira kwitwa abashumba, nyamara ab’ukuri ni bake”.
“Hari abasenga badasengera mu kuri no mu Mwuka, kuko bafite ibindi bakurikiye”, kandi kubamenya ngo ntibyoroshye kuko bategekwa n’imbaraga zikomeye zivugwa mu ibaruwa yandikiwe Abefeso 6:10-12.
Umushumba Albert Rugamba avuga ko uwakiriye agakiza w’ukuri, ari uwujuje ibisabwa muri uru rwandiko rw’Abefeso 6:13-18.
“Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.
Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose”.
Inkuru yanditswe na Simon Kamuzinzi

Tanga Igitekerezo
  • Andika Hano

  • Bethesda Audio
    inyigisho


    BETHESDA HOLY CHURCH


    G 9 Avenue Gisozi, Kigali RW   I  Phone: +250.788.519.044  / +250.788.478.487   I  Email : info@bethesdaholychurch.com

    CONTACT US